Uko Koreya y'epfo yahanganye na koronavirusi

March 28, 2020, 8:23 p.m.
By: PR Adriel



Amashusho y'ubu butumwa wayasanga kuri Youtube unyuze kuri iyi link:
https://www.youtube.com/watch?v=g1L4LIgY9R0&t=774s

Muraho neza,
Nitwa Adriel Niyodusaba, ndi umunyarwanda ukunda u Rwanda, mvuka mu karere ka Rutsiro mu ntara y’iburengerazuba. Ubu ndi mu gihugu cya Koreya y’amajyepfo, aho ndi gufatira amasomo muri kaminuza ya Yonsei iherereye mu murwa mukuru w’iki gihugu witwa Seoul, nkaba niga mw’ishami ry’ikoranabuhanga mu binyabuzima (Biotechnology). Ndi umwe mu bahagarariye diaspora y’urwanda muri koreya, by’umwihariko nkaba nshinzwe itangazamakuru.

Muri ibi bihe bikomeye aho isi yose yugarijwe n’icyorezo cya koronavirusi, umunsi ku munsi ubuzima bw’abantu batari bacye buri kurangira imburagihe, ndetse n’ubwabandi benshi cyane bukajya mu kaga. Ni ngombwa rero ko buri wese areba icyo yakora ngo afashe sosiyete yacu kunyura muri ibi bihe bikomeye.
Nyuma y’igihugu cy’ubushinwa, Korea ni igihugu cyibasiwe n’iyi koronavirusi rugikubita. Koreya kandi hamwe n’ubushinwa kugeza ubu ni ibihugu byahanganye n’iki cyorezo bikoresheje ingamba zikaze, kubw’ibyo ubu insinzi bikaba biri kuyikozaho imitwe y’intoki.

Nk’umunyarwanda rero wabaye hano mu muri ibi bihe nkaba narabonye izi ngamba zose zishyirwa mu bikorwa ndetse nkanabona uko zitanga umusaruro, ndagira ngo ntange umusanzu wanjye nsangiza ubu butumwa abakurikira flash tv/radio.

Ubu butumwa bwanjye ndabugabanyamo ibice 3:
1. Amakuri y’ibanze kuri koronavirusi
2. Uko Koreya y’ipfo yahanganye na koronavirus
3. Ibyo twakwigira kuri koreya mu kurwanya koronavirusi

I. AMAKURU Y’IBANZE KURI KORONAVIRUSI

Indwara ya Koronavirusi ni iki?
Ni indwara yandura, iterwa n’agakoko ka virusi kavumbuwe aha.

Ibimenyetso byayo ni ibihe ?
Nkuko minisiteri y’ubuzima ibitangaza ibimenyetso by’iyi ndwara ni inkorora, guhumeka bigoranye n’umuriro.
Hari abandura ntibahite bagaragaza ibimenyetso, hakaba n’ubwo ibimenyetso bigaragaye ariko bidakanganye cyane, nyamara rero aba bose baba bashobora kwanduza abandi ari byo bituma guhangana n’iki cyorezo ari urugamba rukomeye. N’ukuvuga ngo dushobora kuba dukorana mperutse kwandura iyi virus ariko nta bimenyetso numva, nawe ari ntabyo umbonaho nyamara nkaba nakwanduza iyi koronavirusi.

Impamvu rero ituma abantu bataremba kimwe, ni ubwirinzi bw’imibiri yacu; iyo ubwirinzi bw’umubiri w’umuntu buhagaze neza akenshi koronavirus ikunze kutamuzahaza, ariko akaba yayanduza abandi. Naho rero iyo koronavirus yinjiye mu mubiri w’umuntu igasanga ubwirinzi bwe bufite imbaraga nkeya ahanini bitewe no gusaza cyangwa kuba asanzwe ahanganye n’ubundi burwayi, aha niho hari akaga gakomeye ko kuba koronavirusi yavamo urupfu.

Na none nongere kwibutsa ko ibi bitavuze ko abato badakwiriye gufata ingamba zo kwirinda, oya rwose hari benshi koronavirusi yivuganye bakiri bato. Ikindi kandi niyo wowe umubiri wawe waba ushoboye guhangana na koronavirusi ntibikwiriye ko kwirengagiza amabwiriza kwawe kuviramo abandi banyarwanda kubura ubuzima.

Ikwirakwira ite ?
Iyo umuntu wanduye koronavirus akoroye cyangwa akitsamura cyangwa akipfuna, udukoko twa koronavirus tumuvamo tugasakara iruhande rwe. abatanduye bamuri iruhande rero bashobora guhita bandura mu gihe twa ducece tw’amacandwe tubashije kubagera hamwe muri aha hantu 3: amaso, amazuru, mu kanwa.
Ubundi buryo ni igihe twa dukoko tuguye ahantu cg ku bikoresho hanyuma abandi bantu bakaza kubikoraho tukiri tuzima hanyuma bakikora mu maso tukabinjira.

Umuti / urukingo rwa koronavirusi
Kugeza ubu none kuwa 25 Werurwe 2020 nta muti cyangwa urukingo by’iyi koronavirusi birashirwa hanze, nkuko tubisoma ku rubuga rw’ikigo cy’isi gishinzwe ubuzima (WHO)

Gusa abashakashatsi bari gusuzuma inkingo n’imiti byinshi.

II. UKO KOREYA Y'EPFO YAHANGANYE NA KORONAVIRUSI

Koronavirusi yagaragaye bwa mbere muri koreya kw’itariki 20 z’ukwezi kwa mbere kwi 2020. Icyo gihe leta yahise ifata ingamba ziringaniye harimo gukurikirana buri muntu wese wahuye n’abamaze kugaragaraho koronavirusi.

Hari ikoranabuhanga ryagiye ryifashishwa aho aho umuntu wese wanduye bakusanyaga amakuru y’ahantu hose aheruka gutemberera n’amasaha yahageze mu minsi 14 iheruka, hanyuma aya makuru yose akagaragazwa kw’ikarita.

Ku buryo iyi winjiraga kuri urwo rubuga wasangagaho imirongo igaragaza aho buri murwayi yageze, bityo nawe waba waragaheze uwo munsi ukarushaho kwigengesera ngo utaba waranduye ukanduza abandi. ndetse byakunda ukajya kwipimisha.

Ikindi cyakozwe ni ugupima abantu bose bavaga mu bushinwa ndetse n’abatagaragaje ibimenyetso ku kibuga cy’indege bagasabwa kumara iminsi micye batajya ahahurira imbaga kugira ngo bamenye bidasubirwaho ko batanduye.

Ikindi kandi abantu bashishikarijwe kurushaho gukoresha mask cyane ko muri iki gihugu n’ubundi mask zisanawe zambarwa cyane bitewe n’ikibazo cy’umwuka rimwe na rimwe uba utameze neza.

UKO BYAJE GUKARA:

Kuva umurwayi wa mbere yaboneka hashize hafi umwezi bisa nkaho rwose virusi iri gucyendera ku buryo icyo gihe wabonaga abantu batangiye gukuramo mask no kongera kwiberaho nk’ibisanzwe. kuva kw’itariki 20 z’ukwa mbere kugera kuri 18 z’ukwa 2 hari hamaze kugaragara abantu 30 banduye koronavirusi, abenshi ari abaherukaga gukorera ingendo mu bushinwa.

Kw’itariki 18 z’ukwa kabiri nibwo akaga gakomeye katangiye. ubwo umurwayi wa 31 bigaragaye ko yari amaze igihe yitabira amateraniro ku rusengero rwitwa sincheonji nyuma yo kugaragaza ibimenyetso. aho yari yegerana akanasuhuzanya n’abantu benshi nabo bagasuhuza abandi.

Icyo gihe leta yahise isaba abantu ibihumbi n’ibihumbi bitabiraga amateraniro kuri urwo rusengero kwihutira kwipimisha, bamwe barabikora ariko hagira n’abandi bagorana cyane aho kujya kwipimisha cg kwiha akato ahubwo bagakomeza guhura rwihishwa.

Ubi byatumye koronavirusi isakara ku muvuduko tutari twarigeze tubona muri koreya.

Ku itariki 18 z’ukwa kabiri hari abarwayi 31 gusa. nyuma y’iminsi 2 bari bamaze kuba 104, Icyo gihe leta yahise ifata ingamba zikaze mu ntara ya daegu iherereyemo uru rusengero rwa sinchoenji.
Koreya yahise ikaza imbaraga mu gupima no gukurikirana abakekwa bose. Nyuma y’iminsi 2 gusa ku utariki 22 z’ukwa 2 hari hamaze gupimwa abarenga 27, 000.

Imibare yakomeje gutumbagira buri kanya twakiraga ubutumwa bugufi kuri telephone butumbwira ko habonetse abandi bantu banduye koronavirus n’aho bagaragaye.

Kuva icyo gihe ubwoba bwakwiriye igihugu cyose amanama atangira gusubikwa, dutangira kugabanya gusohoka ndetse no kwambara ama mask bushyashya.

Kuri 24, z’ukwa 2 nibwo ibihugu 15 byahagaritse ingendo ziva muri korea. icyo gihe telephone yabaga isona buri kanya hari bantu bashya bagaragaye banduye cyangwa hari uwo iyi virusi ihitanye. byari ibibazo bikomeye.

Mu minsi miko abanya koreya barenga 750,000 basinye inyandiko y’ubusabe bayohereza umukuru w’igihugu basaba ko urusengero rwa sincheonji rwafungwa ndetse n’abayoboke barwo bose basaga 245, 000 bagakurikiranwa bagapimwa. bidatinze ubwo busabe bwahise burangira gushyirwa mu bikorwa.

Kw’itariki 28 z’ukwa 2 hari hamaze kugaraga abarwaye koronavirusi barenga 2000
mu byumweru bibiri gusa byakurikiyeho abandi 4000 bari bamaze kugaragaraho koronavirusi

Iki gihe twese twari twamaze kubona ko nta mikino, amanama yarasubikwaga, ibitaramo bigasubikwa, inshuti zitagihura, insengero, n’imisigiti byose birafunga, amashuli yagombaga gutangirana n’ukwezi kwa 3 arasubikwa, intara ya daegu irafungwa,

Ingamba zirakazwa ku buryo wabaga wagirango ni filime. Mba muri Seoul, umujyi utuwemo n’abarenga miliyoni 10. ubsanzwe ni umujyi uhora ushyushye amanwa na nijoro. gusa muri iyi minsi iyo wasohokaga ukareba uko hanze hifashe ubwoba n’agahinda nibyo byonyine wabonaga.

Ibihugu birenga 90 byaje guhagarika ingendo ziva muri Koreya Abanyakoreya babona ko babona ko ari nta kundi bagomba gutabara igihugu cyabo.

Kunshuro ya mbere ku itariki ya 13 z’ukwezi kwa 3 nibwo umubare w’ababashije gusezererwa mu bitaro wasumbye uw’abanduye ku munsi. Icyizere cyongera kubyuka mu gihugu kuko byibuze byari bitangiye kugaragazako iyi virusi guhangana nayo bishoboka mu gihe abaturage bose bubahirije inama leta ibaha.

III. INGAMBA NZIZA CYANE KOREYA YAKORESHEJE

1. Gukaza umuvuduko mu gupima abantu benshi bashoboka. icyi rwose ndahamya ntashidikanya ko ari cyo kintu cya mbere isi yose iri kwigira kuri koreya y’epfo. Hatangijwe uburyo bwiza cyane buzwi nka ‘drive-through testing’ aho umuntu yazaga twaye imodoka ntayisohokemo ahubwo agaca ahantu agafungura idirishya ry’imodoka bakamufata ikizamini n’imyirondoro ye ubundi akikomereza bidatinze bakazamuhamagara bamuha ibisubizo bye. Ibi byatumye Koreya igera ku bushobozi bwo gupima abantu abarenga 20 000 ku munsi.

2. Gukurikirana buri wese wahuye n’abanduye
Muri uko gupima abantu benshi igihe cyose hagaragaraga umwa nduye yarahamagarwaga akaba ashyizwe mu kato hanyuma agatanga amakuru y’ahantu hose yaba aheruka gutemberera mu byumweru 2 biheruka ndetse n’abantu yahuye nabo bose akabavuga bagapimwa.

3. Gufunga ingendo zijya n’iziva mu duce twibasiriwe cyane
Leta yatangaje intara n’uduce twibasiriwe cyane hanyuma ibuza abantu gutembererayo atari ku mpamvu zikomeye. ibi ni ingenzi cyane kuko muri uru rugamba rwo guhangana na koronavirus kugirango ubashe gutahura abanduye bose kandi ari nako nabo bari kuzenguruka igihugu banduza abandi biba urugamba rutoroshye. niyo mpamvu kubuza abantu gutembera cyane ari intambwe ya mbere yo guhagarika ikwirakwira ry’iyi virusi

Byibuze abantu babaye bahagaze gutembera icyo gihe buri wese wanduye wabasha gukurikirana no gupima abo yahuye nabo vuba vuba mbere y’uko nabo banduza abandi
ikibazo kikikuba inshuro nyinshi.

N’ukuvugango niba ufite abantu 10 banduye, bakaba barahuye n’abantu 100 niba udahagaritse ingendo, ba bantu 100 uzajya kumara kubapima nabo baramaze guhura n’abandi 1000 gutyo gutyo usange umuvuduko w’ikwirakwira ry’iyi virusi wararenze ubushobozi bwo gupima. Ari nayo mpamvu rwose nshimira leta y’urwanda ku bw’izi ngamba yahise ifata rugikubita, nsaba n’abanyumva rwose kubahiriza aya mabwiriza, ibi ni ibihe bikomeye ntabwo ari imikino.

4. Gusangiza amakuri y’ukuli abaturage
Aha naho tugira leta yacu ntako itagira mu kugeza amakuru ku banyarwanda umunsi ku munsi tukamenya uko duhagaze.

5. Gufunga amashuli by’agateganyo
Iyo amashuli aza guhita afungurana n’kwezi kwa 3 birashoboka ko byari kuvamo akaga gakomeye kuko abanyeshuli benshi uretse kuba babana muri dortoire, kandi baturuka mu ntara rimwe na rimwe n’ibihugu bitandukanye, umunyeshuli 1 ahura na bagenzi be benshi cyane mu munsi umwe gusa. uretse no kuhura, n’ibindi bikoresho dusangira n’intebe, ameza, ibitaho n’ibindi nabyo byari kongera ibyago byo kwanduzanya.

Uyu munsi amashuli ya kaminuza ari kwiga hakoreshejwe internet. budasaba ko abantu bahura.

UKO KWIGA HAKORESHEJWE INTERNET BIRI GUKORWA:

Ama kaminuza ya hano muri korea yiyemeje gutangira amasomo hifashishijwe internet.
Muri kaminuza nigaho bari uburyo 3 buri gukoreshwa:
1. Umwalimu Ashobora gutegura note akazishyira ku rubuga rwa kaminuza abanyeshuli bakiyigisha
2. Umwalimu ashobora kwifata amashusho asobanura amasomo, hanyuma ayo mashusho akayabika nko kuri Youtube cyangwa kuri google drive hanyuma akarangira abanyeshuli aho baca bakayareba
3. Uburyo bwa gatatu ni ukwifashisha uburyo bwari busanzwe bukoresha mu gukora amanama abantu batahuye. (video conference) aha umwalimu n’abanyeshuli bifashisha software yitwa Zoom hanyuma bagasa nabakoze inama ariko bose barebana ndetse mwalimu abasha kwereka abanyeshuli notes yateguye. ufite ikibazo akaka ijambo akabaza twese turebana.

Ubu buryo bwose rero nashishikariza za kaminuza zacu mu rwanda kubutekerezaho hakarebwa ubwanogera abanyeshuli bacu mu Rwanda bityo iyi virusi yazatinda kubonerwa urikingo abanyeshuli bacu ntibibadindize cyane.

IV. INAMA NAHA ABANYUMVA

1. Gukurikirana amakuri n’amabwiriza minisiteri y’ubuzima iri gutanga
2. Kudatembera uko biboneye
3. Gukaraba intoke n’amazi meza n’isabune cyane kandi kenshi
4. Kutikora mu maso
5. Kwirinda kujya ahahurira imbaga
6. Kwirinda gusakaza ibihuha (ingero koronavirus n’iyabakire, ntifata abirabura)
7. Kwihutira gusaba ubufasha igihe ufite cyangwa ubona uwo mu rugo rwawe afite ibimenyetso bya koronavirus (twibukiranye ko ibimenyetso ari inkorora, guhumeka bigiranye n’ibicurane)
8. Kutagurira kumara ibintu mu maduka: mu bihugu bimwe na bimwe abantu bagiye bagira ubwoba bakirukankira kurangura ibiribwa ngo barunde mu rugo hamwe n’ibindi bikoresho byose. Ibi ni ikibazo kuko muri sosiyete yacu hari abadafite ubushobozi bwo kurangurira rimwe ibintu byinshi. Iyo rero wigwijeho ibiribwa byose ukarunda, uba uhemukiye umuturanye wawe ufite amikoro yo kugura ibyo kurya by’umunsi 1. Twese nka sosiyete ni ugufashanya tukanyura muri ibi bihe bikomeye ntawishwe n’inzara kubera kubura aho ahahira.

Rero nasoza nongera gushishikariza abanyumva bose kubahiriza amabwiriza ya minisiteri y’ubuzima. icyi cyorezo kirakaze kandi kiri kwica abantu benshi hirya no hino kw’isi. buri wese reka abe ijisho rya mugenzi we.

Hamwe rero n’ubutumwa bw’ubwihariko nshaka kwihera abizera, kuko nanjye ndi umwizera. numureke dukomeze gusengara mu ngo zacu dusengere igihugu cyacu tunasengere isi muri rusange ariko kandi twihanganire iki gihe gito tutabasha guhurira ku nsengero, kiliziya n’imisigiti nkuko byari bisanzwe. Nta gushidikanya Imana ifite amaboko kandi izaturisha uyu muraba.

Murakoze
Nari Adriel Niyodusaba, muri Koreya y’epfo