Speech of the RCA-SK Chairman: 26th Commemoration of the 1994 Genocide against Tutsi in Rwanda

April 12, 2020, 8:51 a.m.
By: Abdul Karim Uzabakiriho



Your Excellency Ambassador,
Dear Embassy staffs,
Dear RCA-SK members,
Distinguished guests, ladies and gentlemen,

Muraho Kandi Mwiriwe.

Your Excellency Ambassador,
Mwizina ry’umuryango w’ abanyarwanda batuye muri Korea y’epfo, twishimiye kubana namwe uyu munsi turimo kwibuka abacu bazize genocide yakorewe abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 26.

Mboneyeho n’umwanya wo gushimira abanyarwanda bose turikumwe muri ibi bihe bidasanzwe turimo, byo kwibuka abacu bishwe bazize uko bavutse. Kandi mbasaba no gukomeza kwirinda iki cyorezo cya COVID-19 cyitugarije ndetse n’isi yose.

Your Excellency Ambassador,
Munyemerere nanone mfate uyumwanya nshimire nyakubashwa Perezida wa Republika y u Rwanda, Paul KAGAME; k’ubutumwa atanga muri ibibihe byo kwibuka ku abanyarwanda bose bari mugihugu imbere n’ abari hanze yacyo.

Aho yagize ati ‘ibi bihe turimo bidasanzwe ntibishobora kutubuza inshingano zo kwibuka no guha icyubahiro abo twabuze kandi no gukomeza gufata mumugongo abarokotse genocide.’

Ikaba ariyo mpamvu natwe abatuye muri Korea, tugomba kubumbatira iri hame ryo kwibuka, abacu bazize uko imana yabaremye, bazize ideoloji mbi yaranze ubuyobozi bwari buriho muri icyo gihe.

Binyuze munsanganyamatsiko yuyu mwaka yo kwibuka kandi twiyubaka mureke duharanira ihame ryo gukomera k’ ubuzima no gushaka ubumenyi bugendanye n’ igihe tugezemo, twirinda amacakubiri, na ideoloji ya genocide kugirango twirinde icyatugarura inyuma kuko nitwe tugomba kubaka ejo heza higihugu cyacu.

Ikindi kandi tugomba guharanira ihame ryo gufashanya muri byose, kugirango igihugu cyacyu gikomeze kwesa imihigo no kugera k’iterambere rirambye.

Munanyemerere nshimire abanyamuryango mwese kubwitange mwagaragaje mugufasha imiryango yacu hirya no hino mu ibihe igihugu cyacu kirimo byo kuguma murugo kugirango twirinde ikwirakwizwa ryiki cyorezo cya COVID-19.

Nimururworwego buriwese akwiye gufata iyambere mukwamagana abapfobya kandi bagahakana Genocide yakorewe abatutsi babinyujije kumbuga nkoranyambaga zabo, tubereka aho twavuye n’aho tugeze naho twifuza kugera.

Your Excellency Ambassador,
Munyemerere nsoze iri jambo nsaba abanyarwanda batuye muri iki gihugu cya Korea, gukomeza ubutwari no kudaheranwa nagahinda muri ibi bihe kidasanzwe turimo. Dukomeze kwihangana twibuka kandi twiyubaka. Ndetse tunakurikiza ababwiriza duhabwa yo kwirinda iki cyorezo cya COVID-19.

Amahoro y’ Imana Abane Namwe