AMABWIRIZA AGENGA AMATORA YA KOMITE NYOBOZI Y’UMURYANGO W’ABANYARWANDA BABA MURI KOREA Y’EPFO (RCA-SK) 2020-2022

Oct. 21, 2020, 12:53 a.m.
By: Electoral Board Chairman Innocent Karangwa



AMABWIRIZA AGENGA AMATORA YA KOMITE NYOBOZI Y’UMURYANGO W’ABANYARWANDA BABA MURI KOREA Y’EPFO (RCA-SK) 2020-2022

download original file:
https://drive.google.com/file/d/16JcekySVzrW4W9kKaQ3tvm0NkbWHGnlR/view?usp=sharing

INTANGIRIRO:

Hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 34 y’itegeko rigenga Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Korea y’Epfo / Rwanda Community Abroad residing in South Korea (RCA-SK), hashingiwe ku myanzuro y’inama ya Komite Nyobozi y’uyu muryango iri kumwe n’Abajyanama ba Komite nyobozi n’abahagarariye abandi Banyarwanda mu mijyi itandukanye igize igihugu cya Korea (Mayors) yateranye kuwa 04 Ukwakira 2020 igashyiraho abagize komite ishinzwe gutegura no kuyobora ibikorwa by’amatora ya Komite nyobozi izayobora manda ya 2020-2022 ikazasimbura komite icyuye igihe;

Komite ishinzwe gutegura no kuyobora ibikorwa by’Amatora ishingiye ku biteganywa n’igika cya 3 cy’itegeko rigenga Umuryango w’abanyarwanda baba muri Korea y’Epfo (RCA-SK Statute) mu ngingo zacyo 32, 33,34; yateguye ibikorwa by’amatora ya Komite nyobozi n’Abajyanama
izayobora umuryango guhera Ukuboza 2020 kugeza Ukuboza 2022 ndetse iteganya ingengabihe, ibikorwa n’uburyo bizakorwa kugira ngo ayo matora akorwe mu mucyo ndetse no mu bwisanzure. Ku mpamvu z’uko turi mu bihe bidasanzwe aho twugarijwe n’icyorezo cya Corona Virus (COVID 19) bityo mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo gukumira gukwirakwiza icyo cyorezo twirinda guhurira hamwe turi abantu benshi, amatora ateganyijwe kuzakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya Google (Google form). Iri koranabuhanga rizadufasha ku buryo bworoshye kuyobora amatora mu mucyo, mu bwisanzure kandi bwizewe. Uburyo iri koranabuhanga rizakoreshwa, ibikorwa, n’ingengabihe y’amatora birasesenguwe mu nyandiko irambuye musanga muri iyi baruwa.
Tubararikiye kuzitabira amatora kandi tuzatore abazatugirira akamaro.

KARANGWA Innocent
Perezida wa Komite ishinzwe gutegura no kuyobora Amatora.

IBIKORWA BITEGANYIJWE N’UKO BIZAKORWA
--------------------------------------------------------------------------

1. Kwiyandikisha kuri lisiti y’Itora

Kwiyandikisha kuri lisiti y’itora bizakorwa hashingiwe kurutonde rw’abanyamuryango basanzwe banditswe nk’abanyamuryango b’umuryango w’Abanyarwanda baba muri Koreya y’Epfo (RCA-SK), bivuze ko abari kuri urwo rutonde nibo bemerewe kwiyandikisha kuri lisiti y’itora.

Uko kwiyandikisha bizakorwa:
Komite ishinzwe gutegura no kuyobora amatora izohereza google form isaba umunyamuryango wa RCA-SK kuzuza umwirondoro we ugizwe n’amazina, Umujyi abarizwamo, umwaka w’amavuko na email akoresha.

ICYITONDERWA:
Umunyarwanda uzaba atari ku rutonde rw’abanyamuryango, urugero umuntu usanzwe aba muri Korea ariko akaba Atari ku rutonde cyangwa umushya waje muri Korea ariko uzamara igihe kirekire kingana cyangwa kiri hejuru y’amezi atandatu (6) azashyirwa kuri lisiti nyuma y’uko Ubuyozi bw’Umujyi aherereyemo bwemeje ko yujuje ibisabwa byavuzwe haruguru, haramutse ntamuyobozi uhari muri uwo mujyi ashobora kubimenyesha komite ishinzwe amatora kuri email: rcask2022@gmail.com agahabwa uburenganzira bwo kujya kuri lisiti nyuma yo gusuzuma ibisabwa kugirango yemererwe.

2. Gutanga kandidatire

Ibyo umukandida agomba kuba yujuje:
(Article 33 of RCA-SK Statute)

Umunyamuryango ushaka gutanga kandidatire agomba:
1. Kuba ari umunyarwanda/kazi wanditswe nk’umunyamuryango wa Rwanda Community Abroad-S.Korea (RCA-SK)
2. Kwandika agaragaza imigabo n’imigambi ye y’icyo azamarira umuryango mu gihe azaba ari umuyobozi (Manda azatorerwa).
3. Kubaha amabwiriza agenga amatora n’ibikorwa by’amatora.
4. Uwiyamamaza yandikira umuyobozi wa komite ishinzwe gutegura amatora agaragaza umwanya ashaka gutangaho kandidatire.
5. Gutanga urutonde rw’abantu batatu (amazina) na aderesi zabo (Contacts) bamuzi bashobora guhamya ubushobozi bwe bwo kuyobora.
6. Kuba umugabo/ umugore w’inyangamugayo mu gihugu cy’uRwanda, muri Korea ndetse no mu muryango w’abanyarwanda baba muri Korea y’Epfo.
7. Kuba uri mu gihugu cya Korea byemewe n’amategeko.

ANDI MABWIRIZA UTANGA KANDIDATIRE ASABWA KUBAHIRIZA:

1. Agomba kuba afite cyangwa arengeje imyaka 18 y’ ubukure
2. Ibaruwa itanga kandidatire iherekezwa n’ umwirondoro we (CV), ifoto ngufi (photo passport), kopi y’icyangombwa kimwerera kuba muri Korea (Alien Registration card) aramutse atarayibona yagaragaza igihe yinjiriye muri Korea akoresheje kopi ya visa.
3. Ibisabwa mu gutanga kandidatire byoherezwa kuri email ikurikira: rcask2022@gmail.com
4. Agomba kuba nibura azamara muri Korea igihe kingana n’umwaka.

3. Kwiyamamaza kw’abatanze kandidatire

Umukandida yiyamamaza akoresheje imbuga nkoranyambaga (facebook, whatsapp, Youtube, twitter, Instagram na kakaotalk). Uwiyamamaza asangiza imbaga itora amashusho (short video) agaragaza imigabo n’ imigambi bye itarengeje iminota itatu (3 min), akoresheje inyandiko mpine (poster) cyangwa akabikoresha byombi (short video + poster).

Nta muntu wemerewe kwiyamamaza mbere y’ itariki yateganyijwe. Uzafatirwa muri ibyo bikorwa azahita akurwa ku rutonde rw’abakandida. Gutora (Online)

Amatora azakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga (google form). Buri munyamuryango wemerewe gutora azaba afite umubare (ID. No) azahabwa na Komite ishinzwe gutegura amatora uzakoreshwa ku rupapuro rw’itora aho gukoresha amazina ye.

Buri munyamuryango uri kuri lisiti y’itora azohererezwa ubutumwa bwihariye (private email) bumumenyesha umubare (ID. No) azakoresha atora, niyo mpamvu mu gutunganya lisiti y’itora buri munyamuryango azuzuza ahabugenewe Email akoresha.

Komite ishinzwe gutegura amatora izaba ifite uburenganzira buhuriweho bwo kugenzura uko amatora agenda yifashishije Konti ya Google (google account) ihuriyeho.

Urutonde rw’ abemerewe gutora ruzamenyeshwa abanyamuryango hakiri kare kugira ngo buri wese yirebe ko ariho, utariho yikosoze hanyuma hatangazwe urutonde ntakuka, bityo nta mugereka uzakoreshwa mu gihe cy’ amatora.

4. Gutangaza by’Agateganyo ibyavuye mu matora

Ibyavuye mu matora by’agateganyo bizatangazwa umusi amatora azaberaho.

Hazatangwa imisi itarenze ibiri (2) yo kujurira ku bantu bazaba batanyuzwe n’ibyavuye mu matora. Umukandida utanyuzwe n’ibyavuye mu matora yandikira Perezida wa Komite ishinzwe gutegura no kuyobora amatora amumenyesha ko atanyuzwe n’byavuye mumatora akanamugezaho icyifuzo cye. Komite ishinzwe amatora imusubiza bitarenze iminsi 2.

Mu gihe abakandida babiri (2) cyangwa barenzeho banganyije amajwi ku mwanya umwe, amatora asubirwamo kuri uwo mwanya gusa. Komiti ishinzwe gutegura amatora igena ingengabihe yihariye yo gusubiramo amatora ahuje gusa abo bakandida banganyije amajwi.

Haramutse hagaragaye ikibazo kitateganyijwe muri aya mabwiriza, Komite Ishinzwe gutegura no kuyobora amatora imaze kugisha inama Ubuyobozi buhagarariye Leta y’U Rwanda (Ambassade) muri Korea, yifashishije kandi amategeko asanzwe agenderwaho mu gihugu cy’u Rwanda izafata icyemezo kimenyeshwe abo bireba.

5. Gutangaza burundu ibyavuye mu matora

Gutangaza burundu ibyavuye mu matora bizakorwa mu minsi ine (4) nyuma yo gutangaza amajwi by’ agateganyo, kuwa 18.11.2020.

IMYANYA IKENEWE GUTORERWA MURI KOMITE NYOBOZI

① Perezida (The Chairperson/Legal Representative)
② Visi perezida (Deputy Chairperson /Deputy Legal Representative)
③ umunyamabanga (Secretary)
④ Umubitsi (Treasurer)
⑤ Umuyobozi ushinzwe amakuru n’imibanire y’Umuryango (Public Relations)
⑥ Komiseri ushinzwe Uburinganire (Commissioner for Gender)
⑦ Komiseri ushinzwe Umuco, Imyidagaduro na siporo (Commissioner for Culture, Leisure and Sport)
⑧ Commissioner for counseling and career guidance (Komiseri ushinzwe ubujyanama no guteza imbere umwuga).
⑨ Abagenzuzi / Auditors (2)
⑩ Inama ngishwanama no gutanga ubufasha mu myitwarire igizwe n’abakomiseri 3 (The advisory board and disciplinary committee comprised of 3 commissioners)