Chairman Claude's final message

Dec. 12, 2019, 10 p.m.
By: Chairman Claude



Bavandimwe, nshuti zange mwese banyamuryango ba Diaspora yacu ya RCA-SK

Umugoroba mwiza kuri twese

Nfashe uyu mwanya ngirango mbashimire cyane mbikuye ku mutima ibihe byiza twagiranye ubwo nari umuyobozi wa Diaspora yacu, ndabashimira icyizere mwangiriye mwese, ndashimira team twakoranye yose, mbashimiye uburyo mwatubaye hafi nka Executive committee
Ibyo twashoboye gukora no kugeraho byose byashobotse kubera mwebwe mwese nka Diaspora; mwarakoze cyane kwitanga mubikorwa byose no kudushyigikira nka team

Turizera ko ibyo tutashoboye kugeraho muri iki gihe tumaze mubuyobozi bwa RCA-SK, ubuyobozi bwacu bushya bwiza buzadufasha kubigeraho byanze bikunze nitubatera ingabo mubitugu, kuko mbaziho ubushake, ubushobozi, ubuhanga n'ubwitange

Mpaye ikaze abayobozi banjye kandi bacu bashya, mbizeza ko tubari inyuma

Murakoze cyane mukomeze mugire ibihe byiza

GBU